Mali: Ingabo zigaruriye umujyi wa Konna

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa mbere, 2013 - 14:48 GMT
Imodoka za gisirikare z'Ubufaransa

Imodoka za gisirikare z'Ubufaransa

Igisirikare cya Mali kiravuga ko cyisubije umujyi wa Konna uri hagati muri icyo gihugu, wari warafashwe n'inyeshyamba z'abayisilamu mu ntangiriro z'uku kwezi.

Ingabo z'Ubufaransa nazo zakomeje gutera ibibombe mu majyepfo y'umujyi wa Diabaly.

Umuyobozi wa Diabaly yabwiye BBC ko inyeshyamba z'abayisilamu zamaze kuva muri uwo mujyi zerekeza mu majyaruguru y'igihugu.

Ishami rya ONU ryita ku mpunzi HCR riravuga ko hari amakuru rifite avuga ko hari ihohoterwa riteye ubwoba ryakozwe n'izo nyeshyamba mu majyaruguru ya Mali.

Impunzi z'abanyamali nizo zivuga ibyo zakorewe, ngo hari abishwe, abaciwe ibice by'imibiri n'abana bajyanywe mu gisirikare.

HCR iravuga ko yiteze abandi bantu bagera ku bihumbi 700 baza guhunga.

Abashikiranganji b'imibano n'amahango bo mu bihugu byo muri ako karere hamwe n'umushikiranganji w'imibano n'amahanga w'Ubufaransa Laurent Fabius batangiye ibiganiro i Abidjan mu murwa mukuru wa Cote d'Ivoire kwigira hamwe uko bagaba ibitero bya gisirikare.

Iyi nama kandi ibanjirije iy'abakuru b'ibihugu byo mu muryango w'ibihugu by'Afrika y'uburengerazuba ECOWAS izaba ejo kuwa gatandatu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.