US: Obama yarahiriye amabanga ye

Ibiherutse kuvugururwa: 21 ukwa mbere, 2013 - 19:03 GMT
Prezida Obama asinya

Perezida wa leta zunze ubumwe z'amerika Barack Obama yarahiriye imbere y'imbaga y'abanyamerika babarirwa mu bihumbi amagana gukomeza kuyobora icyo gihugu mu gihe cy'imyaka ine iri mbere.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b'igihugu cye Perezida Obama yavuze ko amerika ikomeye cyane mahame yatumye ibaho: ariyo ubuzima, ubwigenge, no gushaka umunezero kuri buri wese: Yagize ati

Iki gisekuru cy'abanyamerika cyahuye n'ibibazo byashegeshe ubwihangane bwacu n'ubushake bwacu mu kugera ku migambi yacu. Intambara zimaze imyaka icumi zirimo kurangira.

Ubukungu butangiye kuzanzamuka.

Ibyo amerika ishobora kugeraho nti bigira ingano kuko dufite ibyangombwa byose isi itagira imipaka isaba: aribyo urubyiruko n'ubushake, kuba dutandukanye no kudahishanya; ubushobozi butagira imipaka bwacu mu kwiyemeza gukora icyo ari cyo cyose ndetse n'impano dufite yo kwiyuburura.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.