Amatora rusange muri Israheli

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa mbere, 2013 - 14:14 GMT
Ministri w'intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu

Ministri w'intebe wa Israheli, Benjamin Netanyahu

Abanyaisiraheli bazindukiye mu matora rusange aho bagomba kwemeza niba ministri w'intebe Benjamin Netanyahu agomba kuguma ku butegetsi.

Ibipimo by'ukuntu abantu bashobora gutora birerekana ko ishyaka rya Bwana Netanyahu n'andi mashyaka arishyigikiye ari butsinde ariko ko ubwiganze bwayo mu nteko nshingamategeko buza kugabanuka.

Ibyo bipimo byerekana ko ihuriro ry'amashyaka ari ku butegetsi rimaze iminsi ritakaza ikizere ku buryo bamwe mu bayoboke bayo mashyaka bashyigikiye ishyaka rihanganye naryo rya Bayit Yehudi riyarushije ubukana mu gushaka ko ibintu bidahinduka.

Iri shyaka riyobowe n'umuherwe, Naftali Bennett udashyigikiye ko habaho leta y'abanyepalesitina mu ntara ya Cisjordania.

Abanyamakuru bari muri Israheli baravuga ko ibikorwa byo kwiyamamaza byibanze ku bibazo biri imbere mu gihugu n'ukuntu ubuzima burushaho guhenda, aho kwibanda k'ukuntu Israheli yabana n'abanyapalestina mu mahoro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.