Mali: inkunga ya Leta zunze ubumwe z'amerika

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa mbere, 2013 - 14:36 GMT
Abasirikare b'abafaransa mu ndege

Abasirikare b'abafaransa mu ndege

Indege za gisirikare z'abanyamerika zatangiye kugeza abasirikare b'abafaransa n'ibikoresho byabo muri Mali.

Iyi ni inkunga Leta zunze ubumwe z'amerika zirimo gutera igikorwa cya gisirikare cy'Ubufaransa mu gukurwanya abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu bigaruriye amajyaruguru ya Mali.

Umuvugizi w'igisirikare cya Leta zunze ubumwe z'amerika yatangaje ko indege ebyiri zaguye ku kibuga k'indege cyo mu murwa mukuru wa Mali, Bamako ziturutse Istres mu majyepfo y'Ubufaransa mu gihe hateganywa izindi ngendo z'indege mu minsi iri mbere.

Leta zunze ubumwe z'amerika ni kimwe mu bihugu bitera inkunga y'ibikoreshwo Ubufaransa bwohereje abasirikare muri Mali hashize hafi ibyumweru bibiri kugira ngo bafashe ingabo za leta kwisubiza igice kirenze kimwe cya kabiri cy'ubutaka bwa Mali kigenzurwa n'imitwe y'inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.