Misiri: imyaka 2 Mubarak ahiritswe

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa mbere, 2013 - 13:31 GMT
Abigaragambya bakozanyijeho n'igipolisi

Abigaragambyaga bakozanyijeho n'igipolisi

Abanyamisiri babarirwa mu bihumbi bari mu myigaragambyo ku rubuga rwa Tahrir mu murwa mukuru Cairo ku munsi hibukwaho imyaka ibiri yuzuye hatangiye imyigaragambyo yahiritse ubutegetsi bwa Hosni Mubarak.

Abari mu myigaragambyo bakozanyijeho n'abashinzwe kurinda umutekano bitabaje ibyuka biryana mu maso.

Banakozanyijeho kandi n'igipoolisi mu mujyi wa Port Said.

Abari mu myigaragambyo kandi baravuga ko batari babona ibyo basezeranijwe nyuma y'amahinduka mu rwego rwa politiki n'ubukungu baharaniye.

Benshi muri bo barakajwe no kubona nta ntambwe igaragara yari yaterwa mu kurwanya ubukene na ruswa.

Ariko ministri w'intebe wa Misiri, Hisham Qandil yabwiye BBC ko leta ikeneye igihe gihagije kugirango ibintu bihinduke.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.