Athens: imyigaragambyo mu nzego zitwara abantu

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa mbere, 2013 - 14:24 GMT
Imyigaragambyo muri gari ya moshi zinyura munsi y'ubutaka

Imyigaragambyo muri gari ya moshi zinyura munsi y'ubutaka

Inzego zitwara abantu mu murwa mukuru w'Ubugereki, Athens, zashegeshwe cyane n'imyigaragambyo yahamagajwe n'amashyirahamwe y'abakozi bazikoramo.

Iyi myigaragambyo yahamagajwe nyuma yaho abategetsi bageragereje gusubiza ku ngufu ku kazi abakozi bakora muri gari ya moshi zo munsi y'ubutaka mu ntangiriro za kino cyumweru.

Mu rukererera rw'uyu munsi igipolisi cyagiye aho gari ya moshi zibikwa muri uwo mujyi akaba ari naho abakozi bari myigaragambyo bari bifungiye.

Ibyo ariko ntibyabujije gari ya moshi zinyura munsi y'ubutaka gukomeza kudakora, uyu munsi akaba ari uwa cyenda.

Umunyamakuru wa BBC uri Athens aravuga ko abagenzi barambiwe n'ingorane batewe n'iyo myigaragambyo zituma bibakomerera kugera ku kazi.

Leta itekereza ko abaturage bayishyigikiye mu kuntu yitwaye igerageza kubonera umuti icyo kibazo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.