Amazu Isiraheli yubaka mu ntara z'abanyapalestina

Ibiherutse kuvugururwa: 31 ukwa mbere, 2013 - 14:10 GMT
Amazu yubatswe mu ntara z'abanyapalestina

Amazu yubatswe mu ntara z'abanyapalestina

Icyegeranyo gishya cy'umuryango w'abibumbye kiravuga ko igikorwa cya Israheli cyo kubaka amazu mu ntara y'abanyapalestina yigaruriye kitubahiriza uburenganzira bw'abanyapalesitina.

Icyo cyegeranyo gisaba Israheli guhita ihagarika kuhubaka amazu no guhita ihavana abanyaisiraheli bahatujwe.

Iki cyegeranyo cyakozwe n'inzobeere eshatu za ONU mu birebana n'uburenganzira bw'ikiremwa muntu, kivuga ko icyo gikorwa cyo gutuza abanyaisiraheli muri izo ntara gituma abanyapalestina bata amasambu yabo kandi bagakorerwa ibikorwa by'ivangura no guterwa ubwoba umunsi ku wundi.

Israheli yavuze ko icyo cyegeranyo ndetse n'akanama ka ONU gashinzwe uburenganzira bw'ikiremwamuntu bibogamye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.