Isiraheli 'yagabye igitero' muri Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 31 ukwa mbere, 2013 - 12:57 GMT
Perezida Assad wa Syria

Perezida Assad wa Syria

Abategetsi ba leta zunze ubumwe za Amerika babwiye BBC ko indege z'intambara za israel zarashe kuri uyu wa gatatu umurongo w'imodoka zari zitwaye ibisasu birasa indege byakorewe mu Burusiya.

Ibi bisasu bikekwaho kuba byari bigenewe umutwe wo muri Libani wa Hezbollah ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu. Ibyo Israel yagumye ivuga ko itabyihanganira.

Syria yaregeye umuryango w'abibumbye ivuga ko icyo gitero cyagabwe ku kigo cya gisirikare gikora ubushakashati.

Mbere yaho Uburusiya bwari bwatangaje ko butewe impungenge cyane n'amakuru avuga ko indege za gisirikare za Isiraheli zarashe muri Syria.

Ministri w'ububanyi n'amahanga w'Uburusiya yatangaje ko amakuru y'iki gitero aramutse abaye impamo, cyaba ari igitero cy'ubushotoranyi kinyuranyije n'amasezerano y'umuryango w'abibumbye kandi gishobora gutuma ibintu birushaho kumera nabi.

Ntabwo ariko leta ya Israheli yigeze yemera ko yagabye igitero muri Syria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.