Perezida François Hollande muri Mali

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa kabiri, 2013 - 13:48 GMT
Perezida Hollande asura Timbuktu

Perezida Hollande asura Timbuktu

Abantu benshi cyane bakiriye Perezida w'Ubufaransa Francois Hollande, bavuza ingoma baririmba ngo harakabaho Ubufaransa igihe yasuraga umujyi wa Timbuktu uri mu majyaruguru ya Mali.

Uyu mujyi wari warigaruriwe n'inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu wisubijwe n'ingabo za Mali zitewe inkunga n'abasirikare b'abafaransa hashize iminsi itandatu.

Perezida Francois Hollande - uherekejwe n'abaministri be benshi - ari mu ruzinduko rw'umunsi umwe muri Mali rugamije gushimira abasirikare b'igihugu cye bashoboye mu byumweru bitatu gusa gusubiza inyuma inyeshyamba zari zarigaruriye amajyaruguru ya Mali guhera mu mwaka ushize.

Ariko mu ijambo umukuru w'igihugu cy'Ubufaransa yavugiye i Timbuktu, yavuze ko kwaba ari ukwibeshya kuvuga ko ikibazo cyo muri Mali kirangiye.

Yongeyeho kandi ko Ubufaransa nta mugambi bufite wo kuguma muri Mali igihe kirekire.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.