Assad arashinja Isiraheli guhungabanya Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa kabiri, 2013 - 13:23 GMT
Perezida Bashar al-Assad wa Syria

Perezida Bashar al-Assad wa Syria

Perezida Assad yavugiye mu nama yagiranye n'umwe mu bategetsi bo hejuru bo muri Irani wari waje i Damas ko igitero cyo ku wa gatatu ushize cyashyize ahagarara uruhare rwa Isiraheli mu guhungabanya no kugabanya imbaraga za Syria.

Iyi yari inshuro ya mbere Perezida Assad agira icyo avuga ko makuru y'igitero cy'indege za Isiraheli muri Syria.

Ku wa gatatu w'icyumweru gishize Televiziyo ya Syria yerekanye amashusho y'igitero leta ya Syria ivuga ko indege z'intambara za Isiraheli zagabye ku kigo cya gisirikare gikora ubushakashatsi.

Abategetsi ba Leta zunze ubumwe z'amerika bavuze ko icyo gitero cyari kigambiriye umurongo w'imodoka zari zijyanye intwaro muri Libani.

Minisitiri w'ingabo wa Isiraheli, Ehud Barak, ntiyashatse kwerura ngo yemeze ko igihugu cye ari cyo cyagabye icyo gitero.

Ariko yavugiye mu nama yiga iby'umutekano ibera mu Budage ko atekereza ko abantu batagombye kureka Syria ngo yohereze intwaro zigezweho muri Libani.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.