Mali: Intambara hafi y'umujyi wa Gao

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa kabiri, 2013 - 16:09 GMT
Ingabo z'u Bufaransa muri Mali

Ministri w'ingabo w'igihugu cy'Ubufaransa, Jean Yves le Drian yavuze ko ingabo z'igihugu cye ziri muri Mali ziri mu mirwano.

Aya magambo Bwana Le Drian yayavugiye mu kiganiro yahaye iradio imwe yo mu Bufaransa aho yatangaga imibare mishya ivuga ko umubare w'inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini y'abayislamu bishwe mu byumweru bitatu n'igice bishize ubarirwa mu magana.

Ministri w'ingabo z'ubufaransa kandi yemeje ko imirwano ikomeje mu nkengero z'umujyi wa Gao, ingabo z'ubufaransa n'iza leta ya Mali zirukanyemo inyeshyamba hashize hafi iminsi icumi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.