US: Urubura rwinshi muri Amerika

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa kabiri, 2013 - 16:08 GMT
Imiyaga muri Amerika

Hafi imetero y'urubura yaguye mu bice byo mu majyaruguru y'uburasirazuba y'Amerika, bituma ingendo zihagarara n'abantu barenga ibihumbi magana atanu babura amashanyarazi mu ngo zabo.

Mu mujyi wa Boston huzuye umwijima kubera imiyaga, uruganda rukora ingufu za nuclear rurahagarara n'imodoka zibuzwa kujya mu mihanda.

Amaleta atanu( Massachusetts, Rhode Island, Connecticut, New York, and Maine) yashyizeho amategeko adasanzwe bituma abantu bagera ku maliyoni badashobora kuva mu ngo zabo.

Ingendo z'indege na gariyamoshi hafi yazose zahagaritswe.

Abahinga mu by'ikirere bavuze ko iyi miyaga yatangiye kuwa gatanu ariyo ishobora kuba mibi yononye New England mu myaka cumi na ishize.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.