Afghanistan: NATO yahinduye umuyobozi

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa kabiri, 2013 - 11:34 GMT
Ingabo za NATO muri Afghanistan

Umugeneral w'umunyamerika urwanira mu mazi, Joseph Dunford yasimbuye general John Allen ku buyobozi bw'ingabo za NATO muri Afghanistan.

Imihango yiryo hererekanya yabereye ku biro bikuru by'umuryango wo gutabaranawa NATO hanze y'umurwa mukuru wa Kabul.

General Dunford niwe uzahagararira igikorwa cyo gutahukana abasirikare b'abanyamerika bava muri Afghanistan.

Iyi niyo ntambara Amerika imazemo igihe kirekire yaroherejeyo abasirikare.

Mbere yuko ava kurayo mabanga, general Allen yabwiye BBC ko yemera ko NATO yatsinze intambara irwana n'abataliban.

Igisirikare cy'Afghanistan ubu nicyo kiyobora ibitero byinshi ariko ko NATO igomba kwitonda ikahaguma kugirango ibafashe.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.