Egypt: AbaSunni bazashyikirana na Papa

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa gatatu, 2013 - 13:32 GMT
Kaminuza Al Azhar

Kaminuza y'abayisilamu b'abaSunni bo mu Misiri, Al Azhar, yavuze ko yizeye umubano mwiza igiye kugirana na Vatican iyoborwa n'umupapa mushya.

Umujyanama w'umukuru w'iyo kaminuza, Ahmed al-Tayyeb yabwiye ibiro ntaramakuru by'Ubufaransa ko Vatican nitangaza imigambi mishya yayo Al Azhar izahita isubukura imishyikirano na Vatican.

Iyo mishyikirano yari yasubitswe mu mwaka w'i 2011 nyuma yaho Al Azhar iregeye Papa Benedicto ko amaze kuvugana nabi Islam inshuro nyinshi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.