Vatican: Papa yabonanye n'abanyamakuru

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa gatatu, 2013 - 16:35 GMT
Papa Francis

Papa Francis yavuze ko Kiliziya Gaturika igomba kwibuka ko ifasha abakene.

Papa yanavuze ko itorero Gaturika rigomba kumenya naryo ubwaryo ko rikennye.

Papa yabwiye abanyamakuru ko we ubwe ariwe wahisemo izina na Mutagatifu Francis Assisi nk'ikimenyetso cy'amahoro no kwizirika umukanda.

Yavuze ko iryo zina ryamujemo akimara gutorwa, ngo umwe mu bacardinal yaramaze kumubwira ngo ntazibagirwe abakene.

Abanyamakuru bavuzeko Papa Francis ashaka kuba umuntu usanzwe kurusha uwo asimbuye, ngo n'ijambo rye ryaziraga aho iyo abajijwe ibibazo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.