Cyprus: Prezida Putin yabajwe n'imisoro

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa gatatu, 2013 - 23:42 GMT
Prezida Nicos wa Cyprus

Umukuru w'Uburusiya, Vladimir Putin yaneguye umugambi w'amahanga wo guha inguzanyo igihugu cya Cyprus ariko bakababaza ababika amafaranga mu mabanki.

Prezida Putin yavuze ko uwo musoro ucibwa ababitsa mu mabanki udaciye m'ukuri, utanakwije amategeko agenga imirimo ngo unateye ikibazo.

Mu mwaka ushize, amabanki n'amasociete yo mu Burusiya yarafite amadollar y'Amerika agera kuri miliyaridi mirongo itatu mu gihugu cya Cyprus.

Leta y'Uburusiya yahaye inguzanyo Cyprus mu myaka ibiri ishize, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe n'amahanga, batabibwiye Uburusiya.

Umukuru wa Cyprus, Nicos Anastasiades, nawe yari yavuze ko ari kugerageza kugabanya imisoro yategetswe n'ibihugu bihuriye kw'ifaranga ry'uburayi k'umufaranga yo kubitsa atangwa mu mabanki.

Mw'ijambo yavugiye kuri Television, Prezida Anastasiades yavuze ko nawe yifatanije akababaro n'abatishimiye uwo musoro, wategetswe igihugu cye kubera inguzanyo cyahawe n'ibihugu bikoresha ifaranga ry'uburayi n'ikigega mpuzamahanga, inguzanyo igera kuri miliyaridi icumi z'amaeuro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.