India: Uhagarariye Ubutaliyani ntashobora gusohoka

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa gatatu, 2013 - 13:52 GMT
Ambassador Daniele Mancini

Urukiko rw'ikirenga rwo mu Buhinde rwemeje ko uhagarariye Ubutaliyani mu Buhinde adafite ubudahangarwa, mu kibazo cy'Ubutaliyani bwanze gusubiza mu Buhinde abasirikare barwanira mu mazi babiri bishe abarobyi b'abahinde.

Urukiko rw'ikirenga rwakomeje kwemeza ko ambassadeur Daniele Mancini atava mu Buhinde.

Bwana Mancini yari yashoboye gutuma abo basirikare barekurwa by'agateganyo kugirango bashobore kujya gutora mu Butaliyani.

Urukiko ariko rwavuze ko kuba yari yasezeranije ko bazagaruka ntibabikore, ibyo ngo bituma akurwaho ubudahangarwa yarafite.

Bwana Mancini ariko yavuze ko ibyo yasezeranije byari isezerano ry'igihugu cye, nubwo byaje guhinduka

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.