Turkiya yemeye gusubukura umubano na Israel

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa gatatu, 2013 - 23:10 GMT
Recep Tayyip

Ibihugu bya Turkiya na Israel byemeye gusubukura umubano wabyo nyuma y'aho Israel isabiye imbabazi ku makosa yakoreye Turkiya ubwo ingabo zayo zinjiraga mu bwato bwa Turkiya bwari butwaye imfashanyo muri Gaza mu mwaka wa 2010.

Icyo gitero cyahitanye abantu 9.

Minisitiri w'intebe wa Isarel, Benjamin Netanyahu, yahamagaye kuri telefoni mugenzi we wo muri Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yemera ko Israel izatanga indishyi ku miryango y'abanyaturkiya yabuze ababo.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Turkiya, Ahmet Dasvutoglu, yavuze ko ibyasabwaga na Turkiya byose byubahirijwe.

Ubwo bwumvikane bwabaye kubera Perezida Obama wavuze ko, bibereye mu gihe cyiza ku bihugu byombi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.