Ingabire Victoire yatangiye ubujujire

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa gatatu, 2013 - 18:35 GMT
Ingabire Victoire aho yitabaga urukiko mu mwaka ushize

Ingabire Victoire aho yitabaga urukiko mu mwaka ushize

Urukiko rw’ikirenga mu Rwanda rwatangiye kumva bwa mbere urubanza rwa Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa ku mugaragaro.

Ingabire yajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru rwamukatiye gufungwa imyaka umunani mu mpera z’ukwezi kwa cumi umwaka ushize, nyuma yo kumuhamya ibyaha bibiri birimo icyo gupfobya jenoside.

Ingabire yagaragaye mu cyumba cy’ururkiko yambaye ikanzu y’ibara rya rose, impuzankano yambarwa n’abafunze mu Rwanda.

Ku jisho, yagaragaye nk’ufite ubuzima bukomeye, n’ubwo Ingabire yajuririye umwanzuro w’urukiko rukuru wo kumufunga imyaka umunani, ubushinjacyaha nabwo bwajuririye icyi cyemezo ku ruhande rwarwo.

Ingabire yateze amatwi yicaye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga rwatangiye rwumva ibisobanuro by’ubushinjacyaha.

Alain Mukuralinda, umwe muri batatu bahagarariye ubushinjacyaha, yabwiye urukiko ko umucamanza w’urukiko rukuru yagabanyije cyane ibihano bya madamu Ingabire, ugereranije n’uburemere bw’ibirego.

Ngo kandi, nk’uko yabisobanuye, ngo yirengagije ko Ingabire yaburanye ahakana ibyaha aregwa.

Bwasabye urukiko gusuzuma mu mizi icyaha gishingiye ku bikorwa byo kurema uyu mutwe.

Ubushinjacyaha bwatangaje ko hari ibimenyetso byerekana ko Ingabire yatumanyeho mu buryo bwa email, n’abasirikare bareganwa nawe bahoze mu mutwe wa FDLR mu kwemeza uyu mugambi.

Aba basirikare barimo Lieutenant Colonel Tharcisse Nditurende, Lieutenant Colonel Noel Habiyaremye, Major Vital Uwumuremyi na Captain Karuta Jean Marie Vianney.

Bitandukanye na bagenzi be, Karuta ariko we, yagaragaye mu rukiko yambaye imyenda ye isanzwe, adafunze.

Nditurende na Habiyaremye babwiye urukiko ko bafunze mu buryo bunyuranye n’amategeko, babwiye urukiko ko igihano cyabo cyo gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu cyarangiye.

Ibi ngo bakabishingira ku itariki bavuga ko bafungiweho ya 22 z’ukwezi kwa cyenda 2009.

Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko bidafite ishingiro.

Izi mpaka zikazakemurwa n’urukiko mu mwanzuro warwo ku itariki ya 28 z’uku kwezi.

Guhangana mbere y'urubanza

Mbere y’urubanza, polisi yabanje gusa n’ihangana na bamwe mu bayoboke ba FDU-Inkingi bari hanze y’ururkiko.

Bambaye udukomo ku maboko twanditseho “Free Victoire Ingabire”, amagambo asobanura “rekura Victoire Ingabire”, ugenekereje mu Kinyarwanda.

Bamwe mu barwanashayaka ba FDU-Inkingi bambitswe amapingu nyuma yo kunangira gutanga utwo dukomo.

Ubuyobozi bwa FDU buvuga ko abagera kuri batandatu bafunzwe barimo n’umunyamabanga w’ishyaka.

BBC yagerageje kuvugana na polisi y’u Rwanda ariko ntibyadukundira.

Ingabire Victoire yakatiwe n’urukiko rukuru gufungwa imyaka umunani, mu kwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2012, amaze guhamwa n’urukiko rukuru ibyaha bibiri: gupfobya jenoside n’ubugambanyi mu gukora ibikorwa by’iterabwoba.

Iburanisha ryo rikazongera ku itariki ya 16 z’ukwezi gutaha kwa kane.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.