Burma: Suu Kyi mu karasisi ka gisirikare

Ibiherutse kuvugururwa: 27 ukwa gatatu, 2013 - 12:39 GMT
Aung San Suu Kyi n'igisirikare

Umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Burumaniya, Aung San Suu Kyi, yitabiriye akararasisi ka gisirikare kaba buri mwaka bwa mbere.

Iki kikaba ikindi kimenyetso kigaragaza ko akomeje gushyikirana n'igisirikare.

Yari yicaye ku ntebe za mbere. Umugaba w'ingabo, General Min Aung Hlaing, yavuze ko igisirikare kizakomeza kugira uruharere runini muri politike y'igihugu.

Yavuze ko igisirikare kizakomeza gushyigikira inzira y'umukuru w'igihugu yo kubaka igihugu gitekanye, anahakana ko igisirikare cyakoze genocide.

Umunyamakuru wa BBC yavuze ko Aung San Suu Kyi yatengushya bamwe mu bakunzi be yiyegereza igisirikare.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.