Miliyoni 5 z'amadolari ku muntu uzabona Kony

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa kane, 2013 - 14:13 GMT
Joseph Kony

Joseph Kony uyoboye inyeshyamba za Lord's Resistance Army

Leta zunze z'ubumwe z'amerika zatangaje ko zizaha miliyoni 5 z'amadolari umuntu wese uzazigezaho amakuru yaho Joseph Kony aherereye.

Ibi Leta zunze z'ubumwe z'amerika zibitangaje mu gihe igisirikare cya Uganda cyafashe icyemezo cyo kuba gihagaritse ibikorwa byo ku muhiga muri Repubilika ya Santarafurika.

Umuvugizi w'igisirikare cya Uganda, Col Felix Kulayigye, yabwiye BBC ko Uganda idashobora gukorana na leta nshya yo muri Santarafurika ngo kuko itari yemerwa n'umuryango w'Ubumwe bwa Afurika kandi ariwo uyoboye ibikorwa byo guhiga Joseph Kony.

Leta ya Uganda ivuga ko abasirikare bayo bari muri icyo gihugu bazaguma mu birindiro byazo kugeza igihe umuryango w'ubumwe bw'Afurika usobanuriye neza uruhare bagomba kugira.

Joseph Kony - uyoboye inyeshyamba zo mu mutwe wa Lord's Resistance Army zirwanya ubutegetsi bwa Uganda- ashakishwa n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rumushinja ibyaha by'intambara.

Bikekwa ko Joseph Kony n'abarwanyi be bihishe mu mashyamba akora kuri Repubulika ya Santarafurika, Sudani yepfo na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.