Carlos Tevez yatwaye imodoka nta ruhushya

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa kane, 2013 - 14:20 GMT
Carlos Tevez

Carlos Tevez

Umukinnyi wa Manchester City, Carlos Tevez, yahawe igihano cyo kudatwara imodoka mu gihe cy'amezi atandatu kandi ategekwa gukora amasaha 250 y'imirimo nsimburagifungo nyuma yaho yiyemereye ko yatwaye imodoka atabifitiye uruhushya n'ubwishingizi.

Uyu mukinnyi w'imyaka 29 ukomoka muri Argentina yategetswe kandi kwishyura ihazabu y'amadolari 1500.

Yatawe muri yombi mu kwezi gushize i Macclesfield mu majyaruguru y'Ubwongereza igihe yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Porsche.

Urukiko rwabwiwe ko Carlos Tevez atari afite uruhushya rwo gutwara imodoka mu Bwongereza, imwe mu mpamvu akaba ari uko byamugoye cyane gutsinda ikizamini cyo kumenya ibyapa n'amategeko agenga imihanda.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.