Nigeria: imirambo y'abapolisi bishwe yabonetse

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa kane, 2013 - 13:48 GMT
Aha ni mu karere ka Niger Delta gakize cyane kuri peteroli

Aha ni mu karere ka Niger Delta gakize cyane kuri peteroli

Inzego zishinzwe umutekano muri Nigeria ziravuga ko zimaze kubona imirambo 11 y'abapolisi 12 biciwe mu karere gakize cyane kuri peteroli ka Niger Delta ku wa gatanu ushize.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko imwe muri iyo mirambo yaciwemo ibice kandi iratwikwa ku buryo idashobora kumenyekana.

Mu mpera z'icyumweru gishize, umutwe wa MEND uharanira guteza imbere akarere ka Niger Delta wavuze ko wagabye igitero ku bwato bw'abapolisi bwari mu migezi yo muri leta ya Bayelsa maze abapolisi bari baburimo bahasiga ubuzima bwabo.

Mu cyumweru gishize kandi, umutwe wa MEND wari wavuze ko ugiye gusubukura ibitero nyuma yaho umuyobozi wawo, Henry Okah, akatiwe gufungwa ashinjwa kuba yari inyuma y'ibisasu byatezwe mu gihugu muri 2010.

Akarere gakize cyane kuri peteroli ka Niger Delta, gafatiye runini ubukungu bwa Nigeria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.