Abana 'barahohoterwa cyane mu ntambara'

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa kane, 2013 - 11:14 GMT
Abantu bahungaga intambara muri Congo

Abantu bahungaga intambara muri Congo

Umuryango wita ku bana Save the Children uravuga ko mu turere twinshi tuvugwamo intambara abana ari bo ba mbere bibasirwa no gusambanywa ku ngufu n'andi marorerwa ashingiye ku gitsina.

Ibi umuryango Save the Children urabivuga uhereye ku buhamya wahawe mu bihugu bitandukanye byabayemo intambara mu myaka 10 ishize nka Colombia, Liberia na Republika iharanira demokarasi ya Congo.

Ubwongereza bwavuze ko, mu gihe buzaba buyoboye umuryango w'ibihugu 8 bikize kurusha ibindi wa G8 muri uyu mwaka, bushyakira mu bibazo bigomba kwitabwaho cyane, ikibazo cyo guhohotera bishingiye ku gitsina mu gihe cy'amakimbirane.

Impunzi zahungaga umujyi wa Sake (RDC) muri 2012

Umuryango Save the Children uvuga ko gahunda zo guhagarika ayo marorerwa no gufasha abana bahuye nayo bitahabwa amafaranga ahagije.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.