UEFA irashaka guhana bikomeye ivanguramoko

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa kane, 2013 - 14:29 GMT
Umukinnyi Kevin-Prince Boateng wa AC Milan

Umukinnyi Kevin-Prince Boateng wa AC Milan

Amategeko mashya ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w'Uburayi, UEFA, ririmo gutegura ateganya ko abakinnyi cyangwa abayobozi b'umukino bagaragayeho imyitwarire irimo ivanguramoko bajya bahanishwa kutaboneka mu mikino 10.

Umunyamabanga mukuru wa UEFA, Gianni Infantino, yatangaje ko amakipe nayo ashobora kuzasabwa gufunga igice kimwe cya sitade cyangwa se sitade yose igihe abafana bahohoteye abakinnyi bishingiye ku bwoko bwabo.

Gianni Infantino yongeyeho ko ari ngombwa ko hafatwa ibihano kuko ivanguramoko rikibangamiye cyane umukino w'umupira w'amaguru.

Impaka ku ivanguramoko mu kibuga zafashe indi ntera muri shampiyona z'uyu mwaka nyuma yaho umukinnyi wo hagati wa AC Milan, Kevin-Prince Boateng n'ikipe ye basohokeye mu kibuga kubera ivanguramoko ryamukorewe mu mukino wa gicuti waberaga mu Butaliyani.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.