Umuryango wa Cyiza urasaba iperereza

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa kane, 2013 - 15:19 GMT

Nyuma y'imyaka 10, Liyetona Koloneri Cyiza Augustin azimiye, umuryango we uravuga ko wongeye gusaba polisi y'u Rwanda gukora iperereza.

Denise Ntamwera, umugore we, yabwiye BBC ko umuryango we ufite amakuru menshi wahaye polisi kugira ngo ishobore gukora iperereza ariko ngo nta kirakorwa.

Augustin Cyiza yabuze ku itariki 23/04/2003 ari mu mujyi wa Kigali.

Umuryango we uratunga agatoki inzego zishinzwe umutekano ko arizo zamushimuse, ngo ukaba ufite amakuru ko yishwe.

Denise Ntamwera yavuze ko umuryango we usaba polisi gukurikirana ibura "ry'umutware wanjye" ababikoze bakabihanirwa.

Alain Mukuralinda, umuvugizi w'ubushinja cyaha bw'u Rwanda, yameye ko bagejejweho icyo kirego ariko ntiyatanga ibisobanuro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.