Iran: Umutingito w'isi mu majyepfo ya Iran

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa kane, 2013 - 13:43 GMT
Umutingito w'isi muri Iran

Umutingito w'isi ukomeye wasenzekaje akarere k'amajyepfo y'uburasirazuba bwa Iran hafi y'umupaka icyo gihugu gihana na Pakistan.

Ikigo cy'Amerika gikora ubushakashatsi ku by'imiterere y'isi cyavuze ko uwo mutingito warufite umuvuduko ugera kuri 7.8, ngo wabereye mu ntara ya Sistan Baluchistan ituwe n'abantu benshi.

Abategetsi bo muri Pakistan baravuga ko hari abantu batanu bapfuye.

Umuryango utabara imbabazi Red Crescent ukorera muri Iran, wohereje umutwe w'abatabazi bagera kuri 20 na za kajugujugu 3 aho amashanyarazi yacitse muri ako karere.

Umunyamakuru wa BBC uri muri ako karere yavuze ko inzu nyinshi zaho zikoze mu byondo kuburyo byoroshye gusenyuka.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.