Pakistani: urukiko rwategetse ko Musharaf afatwa

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa kane, 2013 - 14:01 GMT
Pervez Musharaf (hagati) yatahutse mu kwezi gushize

Pervez Musharaf (hagati) yatahutse mu kwezi gushize

Urukiko rwa muri Pakistani rwategetse ko Pervez Musharaf wigeze kuyobora icyo gihugu atabwa muri yombi kubera icyemezo yafashe cyo gufungira iwabo abacamanza muri 2007.

Bwana Musharaf yari ubwe mu rukiko rukuru rw’ Islamabad igihe abacamanza bategeka ko ahagarikwa.

Yari aje kurusaba ko bamwongerera iminsi yo kuburana ari hanze muri urwo rubanza.

Abapolisi bari ku rukiko ntabwo bigeze bagerageza kumuta muri yombi.

Uyu mugabo wabaye umujenerali mu ngabo za Pakistani yahise ava mu rukiko agenda n’imodoka ye aherekejwe n’abashinzwe kumurinda.

Pervez Musharaf yafashe icyemezo cyo kujuririra icyo cyemezo cyo kumuta muri yombi mu rukiko rw'ikirenga.

Umunyamakuru wa BBC uri Islamabad aravuga ko ubungubu uyu mugabo wahoze ari umukuru w'igisirikare arimo gutakambira abacamanza yigeze ubwe gufunga mu gihe ubusanzwe muri Pakistani igisirikare - kubera gukomera - ntawo ugikoraho.

Mu kwezi gushize yagarutse mu gihugu - nyuma y’imyaka yari amaze mu buhungiro- aza afite umugambi wo kuyobora ishyaka rye rya All Pakistan Muslim League mu matora rusange ateganijwe mu kwezi gutaha.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.