Texas: uruganda rw'ifumbire rwaturitse

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa kane, 2013 - 13:45 GMT
Umwotsi ucumba ku ruganda rwa West Fertilizer

Umwotsi ucumba ku ruganda rwa West Fertilizer

Igipolisi kiravuga ko abantu bagera kuri 15 bapfuye naho abarenga 160 bagakomereka igihe ikintu cyaturikaga cyane mu ruganda rukora ifumbire ruri hafi y’umujyi wa Waco muri leta ya Texas.

Amazu abarirwa muri mirongo yangiritse naho ayandi menshi aragurumana nyuma yaho ikintu giturikiye mu ruganda rukora ifumbire rwa West Fertilizer.

Igipolisi kiravuga ko nta kimenyetso cyari cyabona kerekana ko umuriro wabanjirije iryo turuka wacanywe n'umuntu wabikoze abigambiriye.

Inzego z’ubutabazi ziravuga ko gazi yitwa ammonia ariyo ishobora kuba ariyo yatumye ikintu giturika muri urwo ruganda.

Hari amakuru avuga kandi ko muri urwo ruganda hari toni 20 z’iyo gazi yo mu bwoko bwa ammonia.

Igipolisi kiravuga ko kimwe cya kabiri cy’abaturage batuye aho byabereye babaye bahavanywe kubera impungenge ko hashobora kugira ibindi bintu biturika cyangwa se bagahumeka gazi ishobora kwica umuntu.

Urwo ruganda ruri ku nkengero z’umujyi muto wa West ariko muri metero zibarirwa gusa mu magana uvuye aho ruri hari amazu yo guturamo, ishuri n’inzu ituwemo n’abari mu zabukuru bakenewe kwitabwaho.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.