France: Inteko yemeje itegeko ry'abashakana basangiye ibitsina

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa kane, 2013 - 15:59 GMT
Abishimye

Inteko nshingamateka y'Ubufaransa basomaga amajwi y'abashingamateka 331 bemeje itegeko ry'abashakana bahuje ibitsina k'ubashingamateka 225 babyanze.


Iri tegeko ryavuye mu mugambi wa Prezida Francois Hollande, watumye havuka imyigaragambyo ya bamwe bawamaganye abandi barawushyigikira.

Mbere yuko iryo tegeko ritorwa hari habaye akavuye mu nteko, bituma umukuru w'inteko nshingamateka ategeko ko abigaragambije basohorwa.

Iri tegeko kandi rizaha uburenganzira abo bashakana bahuje ibitsina, kurera abana batarababo.

Amashyaka arwanya ubutegetsi yavuze ko azajyana ikirego cyamagana iryo tegeko mu rukiko rw'ikirenga.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.