Santos Cruz agiye kuyobora MONUSCO

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa kane, 2013 - 09:29 GMT
Bamwe mu basirikare bo mu ngabo za ONU muri Congo

Bamwe mu basirikare bo mu ngabo za ONU muri Congo

Jenerali Carlos Alberto dos Santos Cruz ukomoka muri Bresil niwe ONU yagize umuyobozi mushya w’ingabo zayo zibungabunga amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Jenerali Santos Cruz azayobora abasirikare ba ONU bagera ku bihumbi 20 bari muri MONUSCO barimo n’abazaba bagize umutwe mushya uherutse gushyirwaho wo guhiga imitwe yitwaje ibirwanisho muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Ni ubwa mbere ONU ihaye abasirikare bayo ubutumwa bwo kurwana.

Abasirikare bakomoka muri Tanzania, Malawi, Mozambique na Afurika yepfo nibo bishoboka ko bazaba biganje muri uwo mutwe mushya byitezwe ko waba watangiye akazi kawo mu kwezi kwa karindwi.

Gen Santos Cruz yabwiye BBC ko abasirikare be bazatozwa kurengera abaturage b’abasivili n’ibintu by’abantu ku giti cyabo muri Congo.

Uyu mugabo kandi yanayoboye ingabo za ONU muri Haiti aho ashimwa kuba yarasenye imitwe y’inkozi z’ikibi zari zarananiranye muri 2007.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.