Umunyasudani wari ukurikirwanwe na ICC ‘yishwe’

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa kane, 2013 - 10:01 GMT
Saleh Mohammed Jerbo Jamus

Saleh Mohammed Jerbo Jamus yishikirije ICC muri 2010

Abunganira mu nkiko inyeshyamba yo muri Sudani - yari ikurikiranwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha by’intambara byakorewe muri Darfur- batangaje ko yishwe.

Saleh Mohammed Jerbo Jamus yishwe ku wa gatanu ushize mu mirwano yabereye mu majyaruguru ya Darfur.

Yagombaga kuzitaba urukiko rwa ICC mu kwezi kwa gatanu kwa 2014 mu rubanza aregwamo kugaba igitero cyahitanye abasirikare b’abanyafurika 12 bubahiriza amahoro muri Darfur muri 2007.

Umunyamakuru wa BBC , Anna Holligan, uri i La Haye ku kicaro cy’urwo rukiko aravuga ko rugomba kubanza kubona gihamya cy’urupfu rw’uyu mugabo mbere yuko urubanza rwe ruseswa.

Bwana Jerbo yari umugaba mukuru w’ingabo mu nyeshyamba zo mu mutwe wa SPLA-Unity igihe icyo gitero cyabaga ariko ubungubu yari mu mutwe w’inyeshyamba zivuga ko ziharanira ubutabera n’uburinganire (Justice and Equality Movement).

Yishyize mu maboko y’urukiko rwa ICC muri 2010 kugira ngo yisobanure kuri ibyo byaha aregwa.

Urukiko rwari rwaramwemereye kuba yava i La Haye ku bushake bwe, gusa akajya arwitaba ari uko rumuhamagaje.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.