Pakistan: Ibisasu byaturikiya i Peshawar

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa kane, 2013 - 10:51 GMT
Ibisasu muri Pakistan

Muri Pakistan hakomeje guturika ibisasu mu gihe icyo gihugu kitegurira amatora rusange mu kwezi gutaha.

Uyu munsi haturitse ibisasu bibiri mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'igihugu.

Igisasu kimwe cyaturikije ibiro by'uwiyamamaza kugiti cye Syed Noor Akbar n'ibiro by'ishyaka Awami National Party hafi y'umujyi wa Kohat.

Ikindi giturikira i Peshawar hafi y'ibiro by'uwundi muntu wiyamamaza ku giti cye Nasir Khan. Ejo kuwa gatandatu abantu batanu baguye mu gisasu cyaturikiye mu mujyi mukuru wa Karachi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.