World: Abakuwe mu twabo bageze kuri miliyoni 28

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa kane, 2013 - 14:24 GMT
Abakuwe mu twabo muri Mali

Abahinga baravuga ko umwaka ushize abantu bakuwe mu twabo bagahungira imbere mu bihugu byabo kubera umutekano muke, intambara, ibikorwa by'urugomo n'andi marorerwa abangamiye uburenganzirwa bw'ikiremwamuntu barabarirwa kuri miliyoni esheshatu n'ibihumbi magana atanu.

Ibyo bikaba bikwije miliyoni makumyabiri n'umanani n'ibihumbi magana inani z'abantu bose bakuwe mu twabo kw'isi.

Uyu akaba ariwo mubare munini utangajwe bwa mbere n'ikigo gikurikiranira hafi abantu bahungira imbere mu bihugu byabo kiri i Geneve.

Uyu mubare wakubye kabiri abakuwe mu twabo mu mwaka wabanjirije ushize w'i 2011.

Iki kigo kivuga ko ahanini icyatumye uwo mubare wiyongera cyane ari ukubera abanyasiriya babarirwa kuri miliyoni ebyiri n'ibihumbi magana bahungiye imbere mu gihugu cyabo mu mpera z'umwaka ushize kubera intambara ikomeje kuvugwa muri Syria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.