ANC irisobanura ku mashusho ya Mandela

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa kane, 2013 - 13:49 GMT
Jacob Zuma na Nelson Mandela

Jacob Zuma (ibumoso) igihe yasuraga Nelson Mandela

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika yepfo riravuga ko rishyigikiye icyemezo ryafashe cyo gushyira ahagaragara amashusho ya video yabonetse ku wa mbere kuri televiziyo yerekana Nelson Mandela igihe yasurwaga na Perezida Jacob Zuma n'abandi bategetsi bo hejuru bo mu ishyaka rya ANC.

Ayo mashusho yerekana Mandela afite intege nkeya kandi adakurikira ibibera iruhande rwe igihe yasurwaga n'abo bategetsi.

Umunyamakuru wa BBC uri i Johanesbourg aravuga ko ku mbuga nkoranyambaga za interineti abantu benshi bamaganye cyane itangazwa ry'ayo mashusho bavuga ko ishyaka rya ANC ryayakoresheje mu nyungu zaryo ngo akaba kandi ari ukuvogera ubuzima bwa Nelson Mandela.

Ariko rero umuvuguzi w'ishyaka rya ANC ibi yabihakanye avuga ko muri iryo shyaka batari bagamije kuvana inyungu za politiki mu gutangaza ayo mashusho ya video.

Ayo niyo mashusho ya mbere ya Mandela abantu babonye kuva aho aviriye mu bitaro ku itariki ya 6 z'ukwezi kwa kane aho yari amaze icyumweru kirenga cyose yivuza indwara y'umusonga.

Abanyamakuru bari muri Afurika yepfo baravuga ko abategetsi bo hejuru bo mu ishyaka rya ANC basuye Mandela mu gihe ryo n'andi mashyaka atavuga rumwe naryo arimo kwongera ingufu mu bikorwa byo kwiyamamaza mbere y'amatora y'umukuru w'igihugu ateganijwe mu mwaka utaha.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.