Nigeria: amategeko y'umukwabo muri leta ya Taraba

Ibiherutse kuvugururwa: 4 ukwa gatanu, 2013 - 13:36 GMT
Ikarita ya Nigeria

Ikarita ya Nigeria

Mu duce tumwe two muri leta ya Taraba iri hagati muri Nigeria hashyizweho amategeko y'umukwabo nyuma yaho abantu byibura 20 biciwe mu bikorwa byo gukozanyaho hagati y'insoresore z'abakirisitu n'iz'abayisilamu.

Ayo makimbirane yatangiye ku wa gatanu igihe habaga imihango yo gushyingura umuyobozi mukuru wa gakondo mu mujyi wa Wukari.

Ababibonye bavuga ko abari muri uwo muhango biganjemo insoresore z'abakirisitu bo mu bwoko bw'abajukuni banyuze mu gace kiganjemo abayisilamu baririmba.

Umuvugizi w'igipolisi yatangaje ko abantu barenze 50 bahakomerekeye.

Icyuka cyibi kimaze kiracucumba muri uwo mujyi guhera mu kwezi kwa kabiri k'uyu mwaka igihe gupfa ikibuga cy'umupira byakuruye imvururu zishingiye ku madini.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.