US: Nyuma y'imyaka irenga 10 bashimuswe babonetse

Ibiherutse kuvugururwa: 7 ukwa gatanu, 2013 - 14:21 GMT
Amanda Berry na Gina DeJesus

Igipolisi cyo muri Amerika kiteguye gutanga amakuru arambuye ku bagore batatu basanze bakiri bazima nyuma yo gushimutwa hashize imyaka igera kw'icumi.

Abo bagore babonetse mu nzu iri i Cleveland muri Ohio kandi bagiye bashumitwa mu buryo butandukanye.

Umwe muri abo bagore yitwa Amanda Berry, yashimuswe afite imyaka 16, aza gutoroka aruko abaturanyi bumvise akoma akururu anakubita umugeri urugi.

Ubwo yahise ahamagara polisi ayibwira ko yashimuswe.

Baje kumutabara basanzemo abandi babiri, uwitwa Gina DeJesus washimuswe mu 2004 afite imyaka 14 na Michelle Knight wabuze mu 2002.

Umugabo warutuye muri iyo nzu witwa Ariel Castro hamwe na barumuna be babiri bose bari mu myaka ya za 50 bahise batabwa muri yombi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.