Abagore bashimutiwe Ohio bari baboshye

Ibiherutse kuvugururwa: 8 ukwa gatanu, 2013 - 16:21 GMT
Inzu abo bagore batatu bari barashimutiwemo

Inzu abo bagore batatu bari barashimutiwemo

Igipolisi muri Leta zunze ubumwe z'amerika cyatangaje ko imigozi n'iminyururu byabonetse mu nzu iri mu mujyi wa Cleveland muri leta ya Ohio aho ejo ku wa kabiri habonetse abagore batatu bari bamaze imyaka igera ku 10 barashimuswe.

Umukuru w'igipolisi, Michael McGrath yabwiye televiziyo NBC ko abo bagore babaga baziritswe igihe babaga bari mu nzu imbere ariko ko rimwe na rimwe bagashyirwaga hanze mu gikari.

Yahakanye ibivugwa n'abatuye muri ago gace iyo nzu irimo ko polisi itahaye agaciro ibyo bayibwiye bakeka ko hari ikintu kidasanzwe muri iyo nzu.

Igipolisi kirimo kiritegura gushinja umugabo wabaga muri iyo nzu, Ariel Castro, n'abavandimwe be babiri icyaha cyo gushimuta no gufunga abo bagore bazwi ku mazina ya Gina DeJesus, Amanda Berry na Michelle Knight

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.