Umusirikare wa ONU yiciwe muri RDC

Ibiherutse kuvugururwa: 8 ukwa gatanu, 2013 - 14:27 GMT
ONU ifite abasirikare bagera ku 19000 muri Congo

ONU ifite abasirikare bagera ku 19000 muri Congo

ONU iravuga ko umusirikare wayo ukomoka mu gihugu cya Pakistani yishwe aguwe gitumo muri RDC.

Umuvugizi wa ONU, Martin Nesirky, yatangaje ko umurongo w'imodoka z'abasirikare ba ONU zagabweho igitero n'abantu batari bamenyekana mu ntara ya Kivu y'amajyepfo ku wa kabiri nimogoroba.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon yamaganye icyo gitero avuga ko kwica umusirikare wa ONU ari icyaha cy'intambara.

Yasabye abategetsi ba Congo gushyikiriza ubutabera abakozi ubwo bwicanyi.

ONU ifite abasirikare bagera ku 19000 muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo - aho mu burasirazuba bw'icyo gihugu haboneka amabuye y'agaciro menshi - harangwa umutekano muke uterwa n'imitwe myinshi yitwaje intwaro irahari.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.