Congo: Ban Ki-moon afitiye ikizere ingabo nshya za ONU

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa gatanu, 2013 - 14:59 GMT
Ban Ki-moon (karavate y'ubururu) igihe yasuraga Goma

Ban Ki-moon (karavate y'ubururu) igihe yasuraga Goma

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon yabwiye BBC ko afite ikizere ko umutwe mushya w'ingabo za ONU ufite inshingano zo guhashya imitwe yitwaje intwaro muri Congo ko uzabasha noneho kurinda abaturage b'abasivili no kwimakaza amahoro muri ako karere karangwa n'umutekano muke.

Ban Ki-moon uyu munsi wasuye umujyi wa Goma yavuze ko abo basirikare bagera ku bihumbi 3 bagize uwo mutwe bazaba bafite ingufu zihagije zo kubungabunga amahoro igihe cyose bizaba ari ngombwa.

Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo hafi y'umupaka w'Urwanda hamaze igihe havugwa imirwano hagati y'ingabo za leta n'imitwe inyuranye yitwaje ibirwanisho harimo n'umutwe wa M23 umaze iminsi urwanira n'ingabo za leta mu nkengero z'umujyi wa Goma.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.