Ibitero by'iterabwoba muri Niger

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa gatanu, 2013 - 12:32 GMT
Abasirikare ba Niger hafi ya Agadez

Abasirikare ba Niger hafi y'umujyi wa Agadez

Abiyahuzi babiri biturikirijeho ibisasu mu bitero bibiri bitandukanye bagabye ku kigo cya gisirikare no ku kirombe cy'amabuye ya uranium mu majyaruguru y'igihugu cya Niger.

Minisitiri w'ingabo wa Niger, Mahamadou Karidjo, yabwiye BBC ko ibyo bitero byahitanye byibura abantu 17.

Yavuze kandi ko abandi bantu bagera kuri 20 - barimo abasivili - bakomeretse igihe abiyahuzi baturitsaga imodoka irimo ibisasu mu kigo cya gisirikare mu mujyi wa Agadez.

Muri icyo gihe kandi, umwiyahuzi yaturikije ibisasu byari byatezwe mu yindi modoka ku kirombe cy'amabuye ya Uranium kigenzurwa n'isosiyete yo mu Bufaransa, Areva.

Uwahagabye igitero yapfuye kandi iyo sosiyete iravuga ko abakozi bayo 13 bakomeretse.

Minisitiri w'ingabo wa Niger aravuga ko akeka ko intagondwa z'abayisilamu zikorana n'umutwe wa Al Qaeda ari zo zagabye ibyo bitero.

Abasirikare bo muri Niger bagize uruhare mu bikorwa bya gisirikare byari biyobowe n'ingabo z'Ubufaransa byo kurwanya inyeshyamba zigendera ku matwara ya Isilamu mu majyaruguru ya Mali.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.