EU: Bariga uko baha intwaro inyeshyamba zo muri Syria

Ibiherutse kuvugururwa: 27 ukwa gatanu, 2013 - 12:11 GMT
Abashikiranganji bo muri EU

Abashikiranganji b'imibano n'amahanga bo mu bihugu bigize umuryango w'ibihugu by'iburayi bahuriye i Brussels mu Bubiligi kuganira niba bakoroshya ibihano bafatiye Syria bakemera ko inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwa Syria zahabwa intwaro.

Ubwongereza n'Ubufaransa bifuza ko iyo ngingo yahinduka kugirango bashobore koherereza izo nyeshyamba ibirwanisho.

Umushikiranganji w'ububanyi n'amahanga w'Ubwongereza, William Hague yavuze ko guhindura iyo ngingo bizatuma Prezida Assad asunikirwa mu gushaka igisubizo cya politike.

Ariko ibindi bihugu byinshi byo muri uwo muryango byo ntibibishaka. Austria yavuze ko guha intwaro inyeshyamba zo muri Syria bizahungabanya umugambi w'amahoro.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.