Inkunga y'Ubuyapani muri Afurika

Ibiherutse kuvugururwa: 1 ukwa gatandatu, 2013 - 14:43 GMT
Shinzo Abe na Perezida Allassane Ouattara

Shinzo Abe na Perezida Allassane Ouattara

Mu nama ihuza Ubuyapani n'ibihugu bya Afurika ibera i Yokohama, leta y'Ubuyapani yijeje Afurika inkunga y'amadolari miliyari 32

Igice kinini cy'ayo mafaranga - azatangwa mu gihe cy'imyaka itanu - kizakoreshwa mu mishinga y'ibikorwa remezo birimo gushyigikira gutwara abantu n'ibintu mu mijyi.

Ministri w'intebe w'Ubuyapani, Shinzo Abe, yabwiye abayobozi ba za leta z'ibihugu bya Afurika bitabiriye iyo nama ko ishora mali mu rwego rw'abikorera ku giti cyabo rizitabwaho cyane.

Amasosiyete y'Ubuyapani ashaka kurushaho kugaragara ku masoko yo muri Afurika ndetse no kubona k'umutungo kamere w'umugabane wa Afurika.

Ubuyapani burimo kugerageza kureba uko bwafata Ubushinwa kugeza ubungubu bwabwanikiye mu kugirana umubano wa hafi n'ibihugu bya Afurika mu rwego rw'ubukungu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.