Rwanda: Ibinyamakuru bitatu byabujijwe gusohoka

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa gatandatu, 2013 - 19:08 GMT
Ibinyamakuru byigenga bitatu byarafashwe

Ibinyamakuru byigenga bitatu byarafashwe

Ibinyamakuru bitatu byigenga byabujijwe gusohoka ku isoko kuva kuwa kabiri w’iki cyumweru, byose byafashwe n’inzego z’umutekano bivuye mu icapiro muri Uganda.

Ibinyamakuru byafashwe ni Rushyashya, Impamo ndetse n’Intego, byose byigenga kandi byandikwa mu Kinyarwanda.

Intego, ni kimwe mu byigenga bishya byandikirwa mu gihugu; gisohoka kabiri mu kwezi, kimaze amezi atandatu gusa gitangiye, ubuyobozi bwacyo buvuga ko ari ubwa mbere gihagarikwa.

Umuyobozi mukuru w’Intego, Marie Louise Uwizeyimana, avuga ko hafatiriwe kopi (copies) z'ikinyamakuru zigera ku bihumbi bibiri.

BBC yagerageje kuvugana na polisi y’igihugu kuva ejo, ariko ntibyakunda.

Kugeza ubu nta mpamvu itangazwa ku mugaragaro yateye ihagarikwa ry’ibi binyamakuru, ubundi bisanzwe byandika amakuru ajyanye cyane n'ubutabera na politike.

Ba nyirabyo nabo, bavuga ko bataramenya imvano yo gufatirwa kw’ibinyamakuru byabo.

Mu bihe byashize, mu Rwanda hahagaritswe ibindi binyamakuru byigenga inshuro nyinshi.

Ndetse bamwe mu banditsi bakuru babyo bakatirwa n’inkiko z’u Rwanda badahari, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo no gusohora inkuru zisebanya.

Abayobozi b’ibinyamakuru byahagaritswe ubu, baravuga ko batewe igihombo cy’umutungo, ariko ko ngo iki cyemezo kinafite n’ingaruka ku itangazamakuru ubwaryo, kenshi rinengwa kutigenga.

Umwe mu bayobozi ba ny’iribinyamakuru byabujijwe gusohoka, yabwiye BBC ko ihagarikwa ry’ibi binyamakuru rifitanye isano n’inkuru yanditse zari zitaratangazwa.

Hagati aho ariko, ikinyamakuru Impamo cyongeye kwemererwa gusohoka, mu kanya gashize ikinyamakuru Intego nacyo cyemerewe kongera gukora.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.