Ibitero 2 Kabul, byahitanye 13.

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa gatandatu, 2013 - 10:56 GMT

Igitero i Kabula

Abategetsi ba Afghanistan baravuga ko abantu 13 bapfuye, abagera kuri 20 barakomereka, mu bitero 2 bitandukanye, byagabwe mu murwa mukuru, Kabul no mu ntara ya Zabul, iri mu majyepfo.

Umutwe wa Taliban wavuze ko wagabye ibyo bitero.

Igitero cya mbere, cyagabwe hafi y'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kabul, cyatumuye ingendo zose z'indege zitari iza gisirikare zihagarara.

Polisi ya Kabul iravuga ko hashize amasaha 3 barasana n'abagabye igitero.

Icyo gihe hari n'ikindi gitero cyagabwe ku biro bishinzwe amatora mu mu ntara ya Zabul.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.