Syria: Amerika igiye gufasha inyeshyamba

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa gatandatu, 2013 - 12:33 GMT
Umwe mu nyeshyamba zo muri Syria

Umwe mu nyeshyamba zo muri Syria

Ku nshuro ya mbere, Leta zunze ubumwe z'Amerika ziyemeje guha inkunga ya gisirikare inyeshyamba zirwanya leta muri Syria.

Icyo cyemezo gifashwe nyuma yaho ibiro bya Perezida Obama bitangarije ko hari gihamya ko hari ibitero bitari byinshi ingabo za leta ya Syria zakoreshejemo intwaro z'uburozi.

Mu gihe cyashize Perezida Barack Obama yaburiye abategetsi ba Syria ko bazaba barenze umurongo utukura nibagaba ibitero nkibyo.

Umwe mu bakozi bo hejuru bashinzwe politiki y'ububanyi n'amahanga y'Uburusiya - bushyigiye cyane leta ya Syria - yatangaje ko gihamya Leta zunze ubumwe z'Amerika ivuga ko ifite ku birebana n'ikoreshwa ry'izo ntwaro z'uburozi kidafatika.

Yongeyeho ko inkunga ya Amerika ku nyeshyamba yabangamira cyane imigambi yo gushakira amahoro igihugu cya Syria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.