Turukiya: BBC yahagaritse ubufatanye na NTV

Ibiherutse kuvugururwa: 15 ukwa gatandatu, 2013 - 05:27 GMT
Imyigaragambyo i Istanbul

BBC yahagaritse by'agateganyo ubufatanye na Television yo muri Turukiya NTV kandi icyo cyemezo kigahita gishyirwa mu ngiro ubwo, kuko NTV yanze guhitisha ibiganiro bya BBC mu gisata cya Turukiya bihita kuwa gatanu.

Ibyo biganiro bya BBC byari birimo inkuru y'umunyamakuru wa BBC uri Istanbul ivuga k'ukuntu ibitangazamakuru byo muri Turukiya birimo na NTV, bidatangaza amakuru y'imyigaragambyo yamagana leta.

Umukuru wa BBC mu gisata mpuzamahanga, Peter Horrocks, yavuze ko kwivanga mu mitangarize ya BBC bidashobora kwihanganirwa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.