Hungary: Laszlo Csatary yarezwe ubuNazi

Laszlo Csatary

Abashinjacyaha bo muri Hungary bashinjije icyaha umugabo w'imyaka 98 wahoze ari umuNazi, Laszlo Csatary, ibyaha byakorewe mu ntambara ya kabiri y'isi yose.

Ubu afungiwe muri Hungary, akekwa kuba yarafashije mu kwica abayahudi barenga ibihumbi 15.

Abo bayahudi bajyanywe mu nkambi y'i Auschwitz biciragamo abantu, bavanywe mu mujyi wa Kosice uri muri Slovakia y'ubu.

Icyo gihe bwana Csatary yakoraga mu gipolisi mu 1944.

Abanyamakuru b'abongereza n'ikigo Simon Wiesenthal gishinzwe guhiga abaNazi, cyaramukurikiranye kimufatira i Budapest umwaka ushize.