Afghanistan yivumbuye kuri Amerika

Leta y'Afghanistan iravuga ko yahagaritse imishyikirano na leta zunze ubumwe z'amerika ku masezerano y'umutekano.

Afghanistan yafashe icyo cyemezo Amerika imaze gutangaza ko itangiye imishyikirano y'amahoro n'umutwe w'Abatalibani.

Iyo mishyikirano izatangira ejo, kuwakane, muri Qatar.

Imishyikirano ku mutekano igamije kumvikana ku ruhare rw'amerika muri Afghanistan ingabo z'amahanga nizimara kuva muri icyo gihugu muri 2014.