Edward Snowden yavuye muri Hong Kong

Amerika yari yasabye Hong Kong guta muri yombi Snowden
Image caption Amerika yari yasabye Hong Kong guta muri yombi Snowden

Indege y'ikompanyi y'Uburusiya, Aeroflot, bivugwa ko yari itwaye Edward Snowden wahoze akorereza inzego z'iperereza za Leta zunze ubumwe z'Amerika nyuma akaza kuzimenera amabanga, yaguye ku kibuga cy'indege cy'i Moscow iturutse muri Hong Kong aho uyu mugabo yari yarahungiye.

Amakuru aturuka muri Aeroflot aravuga ko Bwana Snowden - ushakishwa na Amerika kubera ibyaha by'ubutasi - afite gahunda yo gukomeza urugendo rwe ku wa mbere yerekeza muri Cuba mbere yo gukomereza muri Venezuela.

Edward Snowden yavuye muri Hong Kong amaze kumena andi mabanga avuga ukuntu inzego zishinzwe iperereza za Leta zunze ubumwe z'Amerika zinjira muri za mudasobwa z'abantu.

Abategetsi ba Hong Kong batangaje ko banze kumuta muri yombi nkuko bari babisabwe n'abategetsi ba Amerika ngo kubera ko inyandiko zibisaba zitari zikurikije amategeko yo muri Hong Kong.